20/09/2013

Ngoga: yateruye ikivi aracyusa



Natangajwe no kubona nta kinyamakuru cy’iwacu kibara inkuru z’ikivi Maritini Ngoga, amaze kusa nyuma y’imyaka 7 ari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda. Nyamara kandi, mu byo u Rwanda rumaze kugeraho, harimo byinshi byiza rumukesha.

Duhereye ku myanzuro y’umuryango udaharanira inyungu za Leta Transparency International, u Rwanda rubarwa mu bihugu bitanu by’Afurika ruswa itabasha gushingamo imizi ugereranyije n’ahandi. Igihugu cyamunzwe na ruswa ni igihugu kidashobora gutera imbere, akaba ari yo mpamvu abashoramali bagiriye icyizere igihugu cyacu bakakiyoboka, bikaba bizamura ubukungu bw’igihugu. Birumvikana ko umusaruro tuwukesha ingufu z’abayobozi bacu bose, gusa nta muntu n’umwe ushyira mu gaciro wakwirengagiza ingabo Ngoga yateye mu bitugu by’u Rwanda arwana intambara y’inkundura yo kurwanya ruswa.

Igihugu cyacu cyashegeshwe na jenoside y’abatutsi, ubu kiremye, ariko gihora kibuka, kuko nta gihugu gishobora kwiyubaka kitarwanyije umuco wo kudahana. Abanyarwanda bakoze ishyano ryo kwica barashakishwa impande zose z’isi. Ubutabera bw’u Rwanda bwohereza budahwema inzandiko zisaba ibihugu bitandukanye, kohereza abanyarwanda baregwaho icyaha cya jenoside mu Rwanda ngo baburanishwe, cyangwa se bacirwe imanza aho bari. Marie Claire Mukeshimana, watahuweho icyaha cya jenoside, agacirwa urubanza adahari n’urukiko gacaca, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamushyikirije u Rwanda ku italiki ya 21  Ukuboza 2011.

Nta muntu warokotse jenoside y’abatutsi wumva izina rya Léon Mugesera ngo ye kudasesa urumeza.Uyu niwe washakaga kohereza imirambo yacu muri Ethiopia inyujijwe iy’ubusamo mu mugezi wa Nyabarongo. Ubu rero, ari imbere y’abacamanza b’abanyarwanda, arisobanura kw'ijambo yavugiye ku Kabaya ku italiki ya 22 Ugushyingo 1992Nyuma y’imyaka n’imyaka bisa n’ibyananiranye, Abanyarwanda cyane abatuye muri Canada, ndetse n’abandi batuye ku yindi migabane y’isi bamaze igihe kirekire batakamba ngo babone ubutabera Mugesera ashyikirizwe ubutabera, yaba muri Canada cyangwa mu gihugu cye cy’u Rwanda. Nubwo nyuma y'imyaka myinshi icyizere cyashoboraga gutakara cyangwa kugabanyuka, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda ntiyahwemye kwumvisha Leta ya Canada ko u Rwanda rukeneye ko Mugesera aburanishwa, kandi akaburanishwa n’abacamanza b’abanyarwanda, mu Rwanda, imbere y’abanyarwanda. Mugesera yaje gushyikirizwa u Rwanda n’igihugu cya Canada ku italiki ya 23 Mutarama 2012. Uru rubanza, rugikomeza ubu, ruzahora mu mateka y’igihugu cy’u Rwanda, ni ingirakamaro ku batsikijwe n’amabwiriza yo gutsembatsemba abatutsi n’abataravugaga rumwe n’inkoramaraso. Ibyo byose nkuko byagaragaye byaje kubahirizwa igihe cya jenoside y’abatutsi muri Mata 1994. Uru rubanza ni ngombwa ku mateka yacu, ku bacikacumu, ku banyarwanda bose, cyane cyane ku bakiri bato, babyiruka ubu, bazakomeza bakanashimangira umurage w’u Rwanda rw’ejo. Mugesera yari kuba ubu akiri muri Canada iyo ku rwego rw’igihugu hatabaho umwete n’imbaraga za Ngoga n’abo yayoboraga.
  
Nta na limwe yatezutse ku mugambi wo guharanira ubutabera, cyane amenyesha amahanga, anayasaba ko abantu bakekwaho icyaha cya jenoside bakoherezwa mu Rwanda, cyangwa se bakaburanishirizwa mu bihugu bindi batuyemo. Niwe washyizeho urwego rwabuhariwe rwo gukorana n’ikigo mpuzamahanga gishakisha ba ruhamwa bahungiye hirya no hino mw’isi hose (Interpol). Ibyo byose yaharaniraga kurandura umuco wo kudahana.

Kuva mu mwaka wa 1995, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya rucira imanza abanyarwanda bakekwaho icyaha cya jenoside. Igihugu cy’u Rwanda ariko kikaba cyarasabye ko bamwe bacirirwa imanza i Rwanda, imbere y’abo bahemukiye. Umushinjacyaha w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, ntibasibye kubahiriza inshingano zabo zo gusaba ko byakwubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa. Sinzibagirwa italiki ya 24 Mata 2008, ubwo Ngoga, wari uyoboye bamwe mu mpuguke z’abanyarwanda mu mategeko, yaheshaga ishema u Rwanda, mu rwego rwo gusaba ko abanyarwanda bamwe bajyanwa i Rwanda gucirirwayo imanza. Icyo gihe yakoresheje ubuhanga buhanitse, ubutwali n’ubugabo benshi bamuziho, maze aharanira ko abo banyarwanda bajyanwa i Rwanda mu gihugu jenoside yabereyemo, n’aho abayikoze baturuka, n’aho abayikorewe barokotse bari abenshi. Uburyo bwo guha ubutabera abaturarwanda bose, mu gihugu cyabo. Yahabaye intwali ikomeye. Kubera iryo shyaka n’akazi gakomeye, ubu Jean-Bosco Uwinkindi na Bernard Munyagishari bafungiye i Rwanda. Urubanza rw’Uwinkindi rukaba rugiye gutangira ejo bundi kuri 11 Ukwakira 2013. Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Ngoga ntiyakoraga wenyine birumvikana, ariko benshi bazi ko iyo hatabaho umurava, umwete n’ubuhanga bwe, nta kiba cyaragezweho.

Mu nkera zimwe dusabana n’inshuti, inyinshi zikunze kumbwira uko uyu mugabo Ngoga yubashywe mu gihugu cy’u Rwanda kubera kuba inyangamugayo, no gukorera igihugu cye n’abanyarwanda, atanga atagera. Zimbarira kenshi ukuntu yahinduye ubushinjacyaha, n’iteka ry’itegeko ubwaryo muri rusange. Sinshidikanya ko azakomeza kurengera no gufasha igihugu cye n’abanyarwanda twese.

Ngoga ni imfura y’i Rwanda, ni imanzi.

"Ngo ntashira ararekwa", ntawarangiza ibigwi bye. Nari nzinduwe uyu munsi no kumushimira, kandi mu byukuri ijambo “murakoze” ntirihagije ku mugabo w’intwali nka we. Yaduhesheje agaciro, adusubiza icyizere, n’imbaraga zo kuvuga ijambo ryari ryarazimye mu myaka yo hambere. Ubu tukaba tuvuga twemye ko “kwica ari kirazira”. 
----------------------------------------------------------------------------------
Dusubize amaso inyuma

Why Erlinder lawsuit was thrown out by US Supreme Court (24/03/2013)

 

Prosecution has matured – Ngoga (24/02/2013)


Ngoga accuses ICTR of double standards (6/02/2013)

 


Rwanda -Martin Ngoga : "La France n'a jamais rien fait concernant les suspects de génocide" (20/01/2013)


Rwanda considers legal action against France over fugitives (27/12/ 2012)


France criticized over failure to extradite Genocide fugitives (22/12/2012)


Ngoga calls on Zambia to extradite Genocide fugitives (26/11/2012)




Endgame: Uwinkindi goes home(19/04/2012)


Extradite Genocide suspects or drop investigations – Ngoga (19/03/2012)


21 prosecutors assembled to tackle corruption cases (27/02/2012)


Accused war criminal Leon Mugesera charged inRwanda (02/02/2012)



Rwanda pushing for law to recover stolen assets (12/12/2011)





Ngoga faults ICC over Mbarushimana release (17/12/ 2011)



We have fresh evidence pinning Rusesabagina-Ngoga (2/12/2011)


Rwanda: Hotel Manager Under Scrutiny (27/10/2010)


Why we're prosecuting Peter Erlinder by MartinNgoga (3/07/2010)


Rwanda gets tough on corruption (07/12/2009)